Iruka
ry'ikirunga cya Nyiragongo, cyasenye igice cy'umugi wa Goma mu kwezi kwa mbere
mu mwaka w'2002 ryerekanye ubundi bwoko bw'impanuka ishobora kuba yaterwa na za
gazi nyinshi zili mu mazi y'ikiyaga k'Ikivu. Mbere y'uko iyo mpanuka iba,
impungenge z'izamuka rya gazi, cyane cyane z'uko imyuka ili muli icyo kiyaga ishobora
gutulika, byafatwaga nk'ibintu byoroshye. Ariko ubu siko bikimeze. Igenekerezwa
ry'impanuka, yaturuka ku mahindure ashobora gucengera mu ndiba y'ikiyaga, ndetse
n'ikirunga kikaba cyavumbukamo, ntishobora kwigizwayo.
| Akarwa
kitwa ile aux cochons (ikirwa cy'ingurube) kagizwe n'ikirunga cyarukiye mu kiyaga
(photo H. Tazieff). |
|
Nyiragongo
iruka, amahindure yashotse ku mumwa w'ikirunga agera kuli kilometero nka 15 uvuye
ku munwa wa Nyiragongo. Iyo ayo mahindure ajya gukomezaho nka kilometero 6 cg.
7 ugana mu majyaruguru, ayo mahindure yashoboraga kugera kuli metero 33 mu ndiba
y'ikiyaga, bigatuma byanze bikunze amazi yuzuye gazi azamuka. Ibicu bigizwe n'imvange
y'umwuka wa gaz carbonique na metani byali kugaragara bifite ubukana bukomeye,
ariko byashoboraga gutera impanuka ikomeye cyane : ni abaturage bose b'umugi wa
Goma bali gupfa (abaturage ibihumbi magana ane), ndetse n'ab'umugi wa Gisenyi.
Uko kuzamuka kw'imyuka kuracililitse, ibintu byakomera kurushaho mu gihe
ikirunga cyaba kirukiye mu ndiba y'ikiyaga. | Iruka rya
Nyiragongo ryabaye mu kwezi kwa mbere mu mwaka w'2002 ryerekanye ibintu bitigeze
bibaho mu myaka myinshi, byerekeranye n'imiterere y'ibirunga kuko ryatewe n'igice
cy'icyo kirunga mu nda yacyo kisatuyemo kabili. Kandi birashoboka ko ubwo busate
bushobora kuba bwagera munsi y'ikiyaga cya Kivu. Ikirunga kirukiye mu ndiba y'icyo
kiyaga, hiyongeyeho amahindure yajyana nabyo, bishobora gutuma amazi yo mu ndiba
azamuka, akazamukana na za gazi nk'uko byagenze ku kiyaga cya Nyos. Kandi ingano
ya za gazi zili mu kiyaga cya Kivu zikubye inshuro zirenga igihumbi gazi zili
mu kiyaga cya Nyos cyahitanye abantu igihumbi na magana inani mu mwaka w'1986
mu karere kali gatuwe cyane mu majyepfo ugana iburengerazuba bwa Kameruni. Kwaba
kwivumbagatanya kw'i kivu k'uburyo ali akare kose kahagilira ibibazo : Goma, Gisenyi,
Bukavu, ndetse na Bujumbura. Izo gazi zishobora gutemba ahakikije ikivu hose,
k'uburyo zishobora no kugera ku kiyaga cya Tanganyika kili kuli metero 700 munsi
y'umujyi wa Bukavu. Abaturage bo muli ako karere bageze kuli miliyoni ebyili barebwa
n'iyo mpanuka. Impanuka ishobora kuba k'uburyo byatera ukwivumbagatanya
kw'ikiyaga, gazi zilimo zigatulika, igomba kuba ifite ingufu nyinshi. Bishobora
nko kuba iruka ry'ikirunga ryaba mu ndiba y'ikiyaga. Ntabwo ali ukwerekana ko
impanuka ishobora kubaho, ahubwo iyo mpamnuka ntabwo ari ibintu bihimbwa. N'iyo
iyo mpanuka yaba idakabije cyane, ni ngombwa kwerekana ingaruka zaba mu gihe yaba
ibaye.
|