IKIBAZO CY'INGUFU Z'UMULIRO MU RWANDA
| U Rwanda ubu ruhanganye n'ikibazo
gikomeye cyo kubura ingufu z'umuliro zihaje mu mateka yacyo. Imiterere y'ingufu
z'amashanyarazi. Mu Rwanda imitere y'inguzu z'umuliro ishobora kuvugwa
muli make. Ikoreshwa ry'inkwi nibwo buryo hafi bwonyine abaturage bose bakoresha.
Ubwo buryo buhwanye na 93 % bw'ingufu zose zikenerwa mu gihugu. Ibi bituma
umuntu atekereza ko kuli uwo murindi wo gukoresha ingufu z'inkwi, amashyamba yose
ari mu gihugu azaba amaze gushira hagati y'umwaka w'2010 n'2015 ibyo kandi bizatuma
imiterere y'ibidukikije, bitaretse n'ubukungu bw'igihugu, bihazahararira. | Umusozi
waranduweho amashyamba kugirango uhingwe |
| |
Ikibazo cy'ubukungu n'imali Mu rwego
rw'ubukungu, itumizwa ry'ibijyanye na peteroli ridindiza ku buryo bugaragara umurego
w'amajyambere y'igihugu. Gutumiza hanze ibijyanye na peteroli bitwara igihugu
mirongo ine ku ijana (40%) y'ingero y'ubucuruzi bw'igihugu, mu gihe ikigero-fatizo
cya peteroli (baril) cyaguraga amadorali 30 y'amanyamerika. Ntabwo dufite ibigereranyo
bishya, ariko urugero-fatizo rukoreshwa mu bya petereri rwageze ku madolari 40
mu kwezi kwa gatanu 2004, kandi cyarenze ubu (29 Nzeri 2004) umupaka-fatizo w'amadolari
50 (haravugwa mu binyamakuru by'ubukungu ko bishobora kuzahagararira ku madolari
y'Abanyamerika 60). Kuko u Rwanda ari igihugu gifungiranye mu mugabane wa Afurika,
gutwara imizigo kuva ku cyambu cya Mombassa cg. Dar es -Salaam bituma igiciro
k'ibikomoka kuli peteroli kikuba kabili iyo bigeze i Kigali. | Ku
bijyanye n'ibidukikije ndetse n'imibereho y'ibinyabuzima Ubuhinzi niyo
soko y'ubukungu mu Rwanda kimwe no mu bihugu byose bili mu nzira y'amajyambere.
Nyuma y'ibihingwa ngandura-rugo, u Rwanda ruhinga kandi icyayi n'ikawa, ibyo bihingwa
bibili bikaba byikubiye ahagana 90 % by'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga. Gushaka
kongera ahashobora guhingwa, bikenerwa kugirango abaturage biyongera cyane bashobore
kubona ibilibwa bihagije, bifite ingaruka mbi zijyanye no gusenya vuba kandi ku
buryo bukabije amashyamba. Uko gusenya amashyamba kongera isuli ndetse kurumbisha
n'ubutaka.
| Amashanyarazi
:Ikoreshwa ry'ingufu z'amashanyarazi mu Rwanda muri rusange riri hasi
cyane y'ikigereranyo cyerekana ko igihugu kilimo gutera imbere mu rwego rw'inganda.
Havugwa ko ikigereranyo cya 0,6 tep/habi/an aricyo kiri hasi mu gihe mu Rwanda
bakili ku kigereranyo cya 0,16 tep/hab/an gusa ! Kugeza ubu, 80 ku ijana by'amashanyarazi
akoreshwa yose akoreshwa mu mugi wa Kigali utuwe na bitanu ku ijana by'abaturage
bose b'igihugu. Mu mwaka wa 2004, u Rwanda rwagize ikibazo gikomeye cy'umuliro
w'amashanyarazi. Iryo bura ry'umuliro, ryatewe ahanini n'ubukungu bw'igihugu bwihuta
cyane, ryongerwa kandi n'ibura ry'imvura, ryatumye ingomero z'amazi zibyara amashanyarazi
zibura amazi. Gahunda yo mu rwengo rw'ingufu igamije kuvugurura imirongo y'amashanyarazi
mu gihugu yashyizweho n'ikigo cya Leta kigenga ingufu z'amashanyarazi, amazi na
gazi (ELECTROGAZ). Hagati aho hifashishijwe imashini zibyara umuliro w'amashanyarazi
zaguzwe zifite ubushobozi bwa 12,8 MW. Icyemezo cyo gushyiraho izo mashini cyafashwe
kugirango ikibazo k'iburya ry'umuliro w'amashanyarazi kibonerwe umuti ku buryo
bubangutse. Ariko gukoresha izo mashini bisaba mazutu nyinshi cyane, k'uburyo
bituma imali y'igihugu ihazaharira.
| Ikibazo k'imibereho
y'abaturage (kuba amashyamba n'amakara aturuka ku nkwi, bikenerwa mu gutegura
ibyo kurya mu ngo bigenda bibura)KUBA UMUBARE W'ABATURAGE WIYONGERA CYANE,
KUBA ABATURAGE BATUYE KU BURYO BUTATANYE U Rwanda ni igihugu gito, kili muli
Afurika yo hagati. Gifite ubuso bwa 26.000 km², naho umubare w'abaturage
batuye kuri km² imwe ukaba ariwo munini muli Afurika yose : uhwanye n'abaturage
300 kuli km². Ku mubare w'abaturage bose bangana na miliyoni umunani , abenshi
batuye mu cyaro. Batandatu ku ijana gusa nibo batuye mu mugi. Imiturire y'abanyarwanda
irangwa ahanini n'isambu yitaruye. Ibi bituma kugera ku majyambere bitoroha kubera
ahantu henshi kandi hanyuranye haba hakeneye ibyo bikorwa by'amajyambere. Guverinoma
iliho ubu yihaye ingamba yo gutuza abaturage hamwe kugirango hashobore gutegurwa,
ku buryo bugaragara kandi bubereye, gahunda zijyanye n'ubuzima bwiza bw'abaturage.
Iyo politili ijyanye n'ubushake bw'abaturage yagombye korohereza ishyirwa mu bikorwa
rya porogaramu z'ingenzi mu rwego rw'ubuzima (kubaka amashuli), ubuzima (kubaka
ibigo-nderabuzima n'amavuliro) ndetse n'insengero. Gahunda zo gushyiraho inganda
zicirilitse zo gutunganya umwuka wa gazi metani cg. z'amashanyarazi bishobora
gushishikaliza abaturage gutura hamwe.
|

Ikoreshwa
ry'ingufu n'umuliro mu Rwanda mu mwaka w'1996 hakulikijwe isoko yazo. |
|
IGISUBIZO K'IKI KIBAZO : IKIGEGA CYA GAZI
META ILI MU KIYAGA CYA KIVU IDASHOBORA GUSHIRA | Ibi
byose byerekaba ubusumbane buli mu gihugu bujyanye no kugera ku ngufu z'umuliro
igihugu gifite, n'ingaruka z'ubwo busumbane ku mibereho y'abaturage. Muli urwo
rwego rwihaliye, kugera ku ngufu kuli bose byabaye nk'ihame lishobora gutuma igihugu
kigera ku majyambere bityo ubuzima bw'abaturage bukarushaho kuba bwiza. Kandi
aha icyo tugamije ni ugufasha abaturage kugera ku ngufu kuko u Rwanda rufite mu
kiyaga cya Kivu gazi metani idashobora gushira. Iyo gazi metani ni isoko y'ingufu
nyinshi cyane ariko kugeza ubu idakoreshwa. Ikiyaga cya Kivu, mu burengerazuba
bw'u Rwanda gifite umwihariko wacyo ku isi : Amazi yacyo, mu bujyakuzimu bwayo,
afite ingano nini cyane ya gazi yivanze mu mazi. Ingano yayo ni miliyari 50 za
m3 za metani zishobora kuzamurwa no gukoreshwa mu gutanga ingufu, zikaba zihwanye
na toni miliyoni mirongo ine za petero (tep), zisinziliye kuli metero 250 munsi
y'amazi y'ikiyaga cya Kivu. Iyo mani y'ingufu, ibaye itunganyijwe, yashobora guha
u Rwanda isoko y'ingufu idashobora gushira k'uburyo rutakongera kugira ikibazo
k'ingufu mu mishinga y'amajyambere. Ikindi kandi, gazi ikomeje kwikora no kwiyongera
buli gihe. K'uburyo buli mwaka hiyongeraho m3 zili hagati ya miliyoni 125 na miliyoni
250.
| 
Ikiyaga
cya Kivu : Isoko y'ubuzima, isoko ya metani ? |
|
UMWANZURO
U Rwanda ni igihugu
gifite umurava, kigerageza kwigeza ku majyambere kuva kivuye mumahano yo muli
1994. Ikibazo ni uko uwo mugambi kihaye uzitirwa n'ikibazo gikomeye cyo kubura
ingufu z'amashanyarazi. Kugera ku ngufu z'umuliro bisaba abaturage kwifashisha
uburyo bwa karande, bw'inkwi. Ako kamenyero katumye u Rwanda rusenya igice kinini
cy'amashyamba yarwo none rufite ikibazo gikomeye cyane kijyanye n'ibidukikije.
Niba nta gikozwe, kurandura amashyamba bizihagarika ubwabyo mu myaka ili imbere
kuberako amashyamba azaba yarashize. Bityo kuzamura gazi no kuyikoresha, bigomba
gufasha mu kubungabunga umutungo kamere w'igihugu ubangamiwe no gukoreshwa cyane
kandi mu buryo butabashije gukulikiranwa, dore ko iyo gazi ari isoko y'ingufu
idahenze na busa, kandi idashobora gushira. | |
| | | | |