Munda
y'ikiyaga cya Kivu, ku bujyakuzimu bwa metero 250 hari umwuka wa metani ushobora
kuzamurwa, ugatunganywa, kandi ugakoreshwa, ungana na miliyari mirongo itanu za
metero kube. Iyo mani y'ingufu iramutse itunganyijwe igakoreshwa, yaha u
Rwanda ingufu z'umuliro zikenewe mu mishinga y'amajyambere.
Gukwirakwiza
uwo mwuka hifashishijwe ibitembo bigenewe gutwara umwuka, cg. ugafungwa neza k'uburyo
watwarwa mu makamyo yabigenewe, wagabulira imishinga inyuranye y'igihugu : uruganda
rwa sima, ahumishilizwa icyayi, urwengero rwa byeri
Hakoreshejwe kandi
moteri za gazi, zikaraga za alternateurs, k'uburyo zahuzwa n'insinga zisanzwe
z'amashanyarazi, iyo gazi yashobora kongera ingufu zisanzwe z'amashanyarazi akoreshwa
mu gihugu. Kurwanya isenywa ry'amashyamba ni indi ntera nini ijyanye no
gukoresha iyo gazi.
|