Kuba mu kiyaga
cya Kivu halimo umwuka wa hydrogène sulfuré bifite akamaro kanini
kuko uwo mwuka uzafasha mu kuzamura gazi metani igenewe gutanga ingufu. | Byaragaragaye
ko gukoresha gazi isanzwe muli moteri atali byiza kuko bisajisha ku buryo bwihuse
ibyuma bya moteri (segments, cylindre
), niba ingano ya H2S irenze igipimo
cya 500 ppm. Mu gihe hali imyuka y'amazi ku bushyuhe buli hejuru, hydrogène
sulfuré ihinduka acide sulfurique ifite ubushobozi bwinshi bwo kumunga
ibyuma, k'uburyo ibyuma bya moteri byangilika mu gihe gito cyane. |