Ikiyaga cya Kivu, ku mupaka w'u Rwanda na
Repubulika ya Kongo, gifite umwihariko wacyo ku isi : amazi yacyo arimo indiri
nini ya gazi (3/4 bya gaz carbonique na ¼ cya metani) Mu gihe gituje,
icyo kiyaga gifite imibyimba myinshi ya gazi, kiguma hamwe kandi nta n'impungenge
gitera. Ihindagulika rikomeye riturutse ku kwivumbura kw'ikirunga Nyiragongo kili
ku nkombe yo mu majyaruguru y'ikiyaga ryatera izamuka hejuru ry'amazi yuzuye gazi.
Ayo mazi yacucumuka ku buryo bworoheje, kandi bubera ahantu runaka, cg. ku buryo
bw'itulika ryaba ku gice kinini k'ikiyaga k'uburyo igice kinini cya gazi cyakwica
abaturage batuye hafi. Twibutse imyuka yo mu kiyaga cya Nyos muli Kameruni
yatulitse mu mwaka w'1986, iyo mpanuka igahitana abantu 1800 batuye ku muzenguruko
wacyo kuli 30 km, bishwe no kubura umwuka. Kandi ikiyaga cya Kivu gifite inshuro
1000 gazi nyinshi kurushya ikiyaga cya Nyos kandi ni za milliyoni z'abaturage
barebwa n'iyo mpanuka iramutse ibaye. Twagerageje kwiga imiterere inyuranye
y'amazi y'ikiyaga cya Kivu kugirango tugereranye ubukana bw'impanuka ishobora
kuba mu gihe imyuka ilimo yaba itulitse, biturutse ku kirunga cya Nyiragongo (mu
gihe cyaba kirutse amahindure agashokera mu mazi y'ikiyaga.
|