Igishushanyo cy'uko amazi na gazi bizenguruka
mu bitembo no mu mashini Ibitembo bitunganya gazi hakoreshejwe kuyitandukanya
n'amazi bikorwa hakulikijwe uburyo bwa physique isanzwe ihera k'ubushobozi bwo
kwivanga kwa za gazi mu gihe zihuye n'amazi. Hakoreshejwe ko umwuka wa CO2 wivanga
inshuro 25 kurusha gazi metani, bityo izivanga ku buryo bworoshye inshuro 25 nuhura
n'amazi.
| Gutunganya gazi ni uguhitisha
imvange ya za gazi zigenewe gutunganywa mu mazi meza. Kugirango gazi n'amazi bishobore
kwivanga neza, ningombwa ko iyo gazi ikwirakwizwa neza mu mazi: gazi inyura ku
cyuma kilimo intoboro, cg. ikindi gikoresho gishobora gutuma hazamo imyuka mitoya
nyinshi. Kubera ko umwuka wa CO2 ufite ubushobozi bwo kwivanga mu mazi buruta
ubwa gazi metani, mu gihe uhuye n'amazi arimo kuvanwamo gazi metani, uzivanga
n'ayo mazi, naho gazi metani isohoke muli ayo mazi ifite ingufu nyinshi. |
Muli
gahunda yacu yo gushakisha uburyo buboneye bwo gutunganya gazi, twabashije kwerekana
ko atali ngombwa gukoresha uburyo buhanitse cyane. Mu gihe cyo gutunganya gazi
metani, umwuka wa CO2 ubanza kwivanga mu mazi. Ibi bituma gazi metani itunganyijwe
iza irundanyije cyane. Kimwe no mu gihe cyo gutandukanya gazi metani n'amazi,
ivangavanga rya za gazi zili mu mazi ntabwo rikorwa hakulikije ubushake bwa buli
gazi. Umwuka wa CO2 ntabwo ubanza guhita wose wivanga mbere ya gazi metani. Ukwivangavanga
ry'imyuka rikorerwa rimwe, ariko ubushobozi bwo kwivanga kw'izo gazi bunyuranye
butuma umwuka wa CO2 wivanga neza kurusha izindi gazi.
| Ku
myuka ilimo gazi metani nyinshi, gutunganya gazi metani bizatuma guhitisha gazi
metani nyinshi izaba yivanze hakulikije uko gazi metani izaba yirundanyije ari
nyinshi. N'ubwo gazi metani ifite ubushobozi buke bwo kwivanga bungana n'inshuro
25 nkeya ugereranyije n'umwuka wa CO2, kugirango umwuka ushobore kubamo gazi metani
nyinshi ili hejuru ya 85 %, ni ukugomba kwemera ko hatagira gazi metani nyinshi
itakara. Kubera itakara ridakabije ry'ingufu zili hagati ya metani iyunguruye
cyane na metani ili mu mwuka ihwanye na 85 %, singombwa gushaka gushyira mu mwuka
gazi metani nyinshi mu gihe bizatuma hatakara metani nyinshi mu mazi y'ikiyaga. Uburyo
bunyuranye bwakoreshwa mu gutunganya gazi metani bwaratanzwe. Hafashwe icyemezo
cyo kongera gukoresha uburyo bukoreshwa ku ruganda rwa Rubona, uretse ko ibikoresho
bikoreshwa mu gutunganya gazi bizaba bivitse mu mazi. Kuyungurura gazi bikorerwa
mu mazi atemba akanyuzwamo gazi ikeneye gutunganywa. Gazi inyura mu kayunguruzo
cy'icyuma kugirango gazi inyura ku ruhande ishobore kuba nke uko bishobotse kose,
k'uburyo bifasha imvange y'umwuka wa CO2 guhita neza. Ibitembo by'ubwoko bwa Raschig
cg. impeta zirambuye ntabwo bishobora gukoreshwa kuko bidakwiranye n'ibipimo by'ibikoresho.
|