| 
|
Ikigo cya Union Chimique cyo mu Bubiligi, gihereye ku bushakashatsi cyakoze
ku kiyaga cya Kivu kuva mu mwaka wa 1953 kugera kuli 1962, cyashyizeho, mu mwaka
w'1963, uruganda ruzamura kandi rutunganya gazi yo mu kiyaga cya Kivu. Urwo ruganda
rwubatse i Rubona, kuli kilometero umunani mu majyepfo agana iburengerazuba bw'umujyi
wa Gisenyi. Ikora ry'urwo ruganda rishingiye ku kwizamura kwa gazi. Amazi afatirwa
kuli metero 300 mu ndiba y'ikiyaga, hakoreshejwe ibitembo bibili biteganye bya
300 mm z'umubyimba bigenda bikagera ku nkombe y'ikiyaga. Ibyo bitembo bifite uburebure
bugera kuli metero 850, bikagera ahatandukanyilizwa amazi na gazi, kandi bikoze
imfuruka ya degré 40. Amazi amaze kuvanwamo gazi ahita asubizwa mu kiyaga,
naho gazi ikoherezwa, hakoreshejwe ibitembo bibili biyiyungurura, biyiha ubushobozi
bwo kwikuba gatatu. Gazi yongerewe ubushobozi ihita irundanywa, ikajyanwa hakoreshejwe
ibitembo byabigenewe, nko kuli kilometero eshatu ku rwengero rwa BRALIRWA ruyikoresha
mu gushyushya. |
| Urwo
ruganda rukora neza kuva mu myaka mirongo ine rumaze, ariko hariho ibitagenda
neza byinshi : - Gazi itarayungururwa inyura mu gitembo kiyinaga ahagenewe
kuyitunganya. Ariko ukwirundanya kwa gazi ya H2S kugabanya cyane igihe moteri
zagombye kumara.
- Kuba ibitembo bitwara iyo gazi birambitse ku butaka byatumye
inshuro nyinshi byangilika kubera kwikuba ku butaka.
- Kuba ibitembo bizamura
gazi biberamye, ndetse n'imfuruka ya degré 40 ikorwa hagati by'ibyo bitembo
n'aho gazi itandukanyilizwa n'amazi bituma haba itakara ry'ingufu nyinshi ituma
ingano ya gazi iboneka igabanyuka
- Ibikoresho bizamura iyo gazi bikanayitunganya
kuberako bili hejuru y'amazi y'ikiyaga, ingano ya gazi ikenera gutunganywa ni
nini cyane, ibyo bigasaba ko n'imashini zo kuyitwara ziba nini.
Ibyo
byose byatumye kuva mu mwaka w'1977 ikigo UCB gikora kuli urwo ruganda imilimo
myinshi kandi ihenze ku buryo iyo milimo iyo idakorwa, gazi itunganywa yari kugabanyuka
cyane.
|