Ubu buryo bufite
inyungu nyinshi ugereranyije n'uburyo bwo kujyana amazi avanze na gazi ku nkombe
ngo habe ariho gazi itunganyilizwa nk'uko bimeze ku ruganda rwa Rubona. - Kuba
igitembo kizamura amazi alimo gazi gihagaritse bituma amazi azamuka neza kuko
nta myuka izamo. Ikindi kandi, kuba ibitembo bihagaritse, uburebure bwabyo buzagabanyukaho
kuva kuli metero 330 kugera kuli 340 mu mwanya wa metero 850 ziliho ubu, ibi bikazagabanya
igabanyuka z'imbaraga n'igiciro k'ibikoresho
- Ibitembo bizaba binaganitse
ntaho bizikuba bitewe n'umuvumba w'amazi y'ikivu, kandi bishobora kuzamurwa ku
buryo bworoshye bibaye ngombwa ko bisanwa.
| Birumvikana
ko kwita ku bitembo mu gihe uruganda ruli hejuru y'amazi, kandi no kubaka ubwato
bwashobora kwakira ibikoresho byose byatwara amafranga menshi. Ariko ubu, gukoresha
uburyo bwo gutandukanyiliza gazi n'amazi ku bwato, ndetse no gutunganyiliza gazi
ku bwato turabona ko alibwo buryo buberanye no gutunganya gazi metani yo mu Kiyaga
cya Kivu. Uruganda dutenywa kubaka ruzaba rugizwe n'ubwato bwo gutandukanyilizaho
gazi n'amazi, gazi ikaba ari naho itunganyilizwa neza, ubwo bwato bukaba bwakwakira
ibikoresho byose bizakenerwa mu gutandukanya no gutunganya gazi. Gazi imaze gutunganywa
izajyanwa, hakoreshejwe ibitembo byagenewe gutwara gazi bizaba bili mu mazi ahabigenewe
ku nkombe y'ikiyaga. |