Mu iyiga ry'amazi y'ikiyaga cya Kivu, twibanze cyane
ku mitere yayo ishobora kuba yaba imvano y'impanuka ku ruhande rumwe, n'uburyo
bwo kuzamura iyo gazi kugirango ikoreshwe ku rundi ruhande. Twibanze kandi mu
kwerekana neza ko iyo miterere yayo ishobora kuba inkomoko y'izamuka ry'mazi yuzuyemo
za ions (amashanyarazi) n'imyuka ya CO2, n'uburyo mazi yazamurwa, iyo gazi igatabndykanywa
n'amazi. | Amazi y'ikiyaga cya Kivu afite imiterere
inyuranye nk'uko ihindagulika ryayo ribigaragaza. Iyo miterere igiye ihindagulika
hakulikijwe ubujyakuzimu agiye abaho. Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe, cyane ubwakozwe
na Dr. Tietze mu myaka ya 1975-1977 burabihamya. Gusobanura imvano y'imiterere
y'ayo mazi birakomeye. Ibice bimwe by'ayo mazi, byitandukanyijemo ibice bigiye
bigira imiterere yihaliye - muli ibyo bice bimeze kimwe amazi yabyo agiye yivangavanze
- ariko ibyo bice by'amazi bikaba bitandukanyijwe n'andi mazi yegeranye cyane,
yishyize hamwe, agakora imibyimba itandukanya ibyo bice by'andi mazi. Iyo miterere
irerekanwa n'ishusho ikulikira.
|
Iyigwa
ry'ibyo bishushanyo, ryerekeranye na za gazi zili mu kiyaga cya Kivu, ryerekana
ko indili ya gazi ili mu gice cya metero 270 kandi ko igice cy'ayo mazi kiberanye
no gufata ayo mazi alimo za gazi ngo azamurwe kili ku bujyakuzimu bwa metero 350.
Kwiga amazi yafgashwe mu bujyakuzimu bw'ikiyaga byerekanye ko alimo gazi zivanze
zijya kungana na 2,5 Lgaz/Leau. Izo gazi zigizwe na bitatu bya kane (4/5) by'ibyuka
bita dioxyde de carbone CO2 (2,1 LCO2/Leau), na kimwe cya gatanu (1/5) ya metani
CH4 (0,425 LCH4/Leau) | Ubushakashatsi
bwo kwiga imiterere y'amazi y'ikiyaga cya Kivu bwakozwe inshuro enye mu mwaka
w'2002, 2003, na 2004. Muli ubwo bushakashatsi, twagerageje kwerekana imihindagulikire
y'imiterere imwe n'imwe yayo ishobora kugira uruhare mu gutandukanya izo gazi
n'amazi, ariko mu guteganya aho uruganda rwo gutandukanya iyo gazi metani n'amazi
ruzubakwa, twita cyane kubidukikije bili hafi y'ikiyaga, n'ingaruka y'impanuka
ishobora kubaho mu gihe izo gazi zaba zizamutse n'ingufu nyinshi (nk'uko byagenze
ku kiyaga cya Nyos muli Cameroun). |