Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe


KUZAMURA GAZI METANI

Ikiyaga cya kivu gifite umwihariko wacyo ku isi : amazi yacyo, mu bujyakuzimu bwacyo, afite gazi nyinshi cyane. Ni miliyari mirongo itandatu n'eshanu (65) za m3 za gazi metani, zihwanye na tonni miliyoni mirongo itanu za peteroli (tep) zisinziliye mu bujyakuzimu bwa metero 250 mu ndiba yacyo.

Iyo mani y'ingufu, ibaye ikoreshejwe, yaha u Rwanda isoko y'ingufu idashobora gushira, yatuma u Rwanda rutongera kugira ikibazo cy'ingufu mu mishinga yacyo y'amajyambere.


Isosiyeti ya Data Environnement yashyizeho ikigo kigerageza kuzamura iyo gazi metani k'uburyo yakoreshwa mu gutanga ingufu, kandi itanga inama z'ukuntu izo ngufu zahabwa zigakoreshwa no bu bundi buryo bunyuranye.