Niba bidakulikiraniwe hafi, iyo myuka
ili mu kiyaga cya Kivu izatulika hejuru y'amazi. Niko bigenda iyo icupa rya champagne
cg. limonade lifunguwe : mu kugusha imbaraga hasi mu icupa, imyuka ya gazi yali
yivanze ihita yirundanya vuba mu icupa ikazamuka n'ingufu nyinshi ikazamukana
n'ibili muri iryo icupa. Niko byagenze, arili mu rwego rwo hejuru, ku kiyaga
cya Nyos muli Kameruni. Mu ijoro ryo kuwa 21 z'ukwezi kwa munani 1986. Mu ndiba
y'icyo kiyaga, gazi yabaye nyinshi cyane, ikwirakwira mu kiyaga hose. Yahise itulika
isimbukana n'amazi hejuru mukirere ku burebure bwa metero 80. Gaz carbonique nyinshi
cyane yavuye muli ayo mazi kuko yali ifite ingufu ziruta umwuka wo mu kirere,
yahise ikwirakwira mu kibaya cyose gikikije ikiyaga, igenda ibuza umwuka ibihumeka
byose yagendaga ihura nabyo kugera kuli kilometero 30 uvuye ku kiyaga. Abantu
180 bapfiliye muli iyo mpanuka. Nyuma y'imyaka iyo mpanuka ibaye, isosiyete
yacu yashatse gushyiraho uburyo bwo kuvoma iyo gazi ili mu kiyaga. Ni ugushyiraho
no gukulikiranira hafi uburyo bwo kohereza iyo gazi ishobora kugilira abantu nabi
mu kirere. Kugirango ubwo buryo bwo kuzamura gazi bushobore gukulikiranwa,
twashatse gushyira icyo twise " auto-siphon ". Ubu buryo burebana no
gushyira mu kiyaga igitembo gihagaritse gikoze muli polyéstylène.
Amazi yo mu ndiba y'ikiyaga, arimo gazi nyinshi azamuka muli icyo gitembo. Imbaraga
zayo ziragabanyuka, hanyuma amazi akagera ku kigero cy'igihe gazi ilimo iba nyinshi
cyane. Iyo ibaye nyinshi cyane, udufuro duto dutangira kwikora no kuzamuka mu
gitembo. Iizindi mfuro zitangira kugaragara zikajyana amazi. Iyo bitangiye, kiuzamura
amazi na pompe ntibiba bikili ngombwa. Amazi ahita yinaga mu kirere hejuru anyuze
hejuru ya cya gitembo, akajyana na caz carbonique nyinshi. Ikigaya cya Nyons n'icya
Monoun byo muli Kameruni byashyizwxeho ubwo buryo bwo kwigizayo gazi ishobora
kugilira nabi abagituliye mu gihe yatulika nk'uko byagenze. Ku kiyaga cya Nyons,
gazi ijugunwa kuli meztero 50 hejuru y'ikiyaga, naho ku kiyaga cya Monoun gazi
ijugunwa kuli metero 10. Gahunda yo kuvana gazi mu kiyaga cya Nyons n'icya
Monoum (MNDP : Nyos and Monoum Degassing Programm) yahawe isosiyeti yacu, iyihawe
na Guverinema ya Kameruni kandi kugeza ubu igenda neza . Kuvana gazi mu kiyaga
cya Monoum bizafata imyaka itatu. Naho kuli Nyons, igitembo kimwe nicyo gikora
ubu. Leta ya kameruni yasabye ibihugu by'i Burayi byishyize hamwe ko byayifasha
mu gushyiraho ibindi bitembo bitanu. Bigiyeho, umutekano w'ikiyaga cya Nyons waba
ugezweho nko mu hige k'imyaka itanu. Iyo gahunda yo kuvoma imyuka yakozwe
mu gihe k'imyaka icumi yatumye duteza imbere ubuhanga n'uburyo bwo kubara muri
urwo rwego kugeza ubu rutaligeze rukorwaho ubushakashatsi. Ni ibyo twahungukiye
n'ibikoresho twabashije guteza imbere, byaba ibikoresho bisanzwe cg. ibijyanye
no gukoresha ibyuma kabuhaliwe bya oridinateri dushaka kwifashisha mu kuzamura
gazi metani yo mu kiyaga cya Kivu. | 
A.
Ifoto y'amazi asohoka mu gitembo cya 65 m gihagaritse hagati mu kiyaga cya Monoun
akinaga ku burebure bwa metero 65, Mata, 1992 (ifito: J. Grangeon). B. Ifoto
y'amazi yinaga mu kirere mu kiyaga cua Nyos, Werurwe 1995: Ubushakashatsi bwakorewe
hafi cyane y'aho bibera (ifoto: B. Canet). C. Gashyantare 2002, amazi yinaga
mu kirere n'ingufu nyinshi kuli metero 50 mu kiyaga cya Nyos (ifoto: M. Halbwachs).
Bitewe n'ubwirunde bwayo buhwanye na 0,1, amazi agaruka ntashobora gutera imbogamizi
n'ubwo aba afite umuvumba munini (urenga 100 km ku isaha). D. Amazi yinaga
mu kirere mu kiyaga cya Monoun, Gashyantare 2003 (ifoto : S. Chikhi).
|
|