. .
   

 


..........
Ikiyaga cya Kivu, kili hagati y'igihugu cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kilimo metani nyinshi cyane yivanze mu mazi.

Kuzamura iyo metani no kuyikoresha byafasha cyane akarere mu rwego rw'ubukungu.

  

Ariko na none iyo gazi ishobora kuba isoko y'impanuka ikomeye kuko ishobora gutulika nk'uko byagenze ku kiyaga cya Nyos mu gihugu cya Kameruni.

 

Ikipe y'abahanga bakomoka mu gihugu cy'Ubusuwisi n'Ubufaransa yakoze ubushakashatsi ku miterere y'ikiyaga cya Kivu, yiga kandi uburyo iyo gazi ishobora gutulika bikaba byatera impanuka ikomeye.

 

 

Isosiyeti yitwa Data Environnement yashyizeho uruganda rugeragerezwaho izamurwa ry'iyo gazi kugirango ibe yakoreshwa mu gutanga ingufu, iyo sosiyete itanga kandi inama z'uko iyo gazi yahabwa agaciro igakoreshwa mu buryo bunyuranye.


Kudushyikira
Imbonerahamwe ya site
Ipaji ikulikira