Ikiyaga cya Kivu Kuzamura gazi metani Guha agaciro gazi metani Inkeke iturutse ku mpamvu zisanzwe

IMPANUKA ZISANZWE

Iruka ry'ikirunga NYIRAGONGO mu kwezi kwa mbere 2002 rifite umwihariko wacyo mu mateka y'ibirunga kuko ryatewe n'ukwisatura guturutse ku mutingito kwabaye hagati y'imibyimba iri y'igishishwa cya Afurika.

Iruka ry'ikirunga Nyiragongo riherutse kuba (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) cyasenye igice cy'umugi wa Goma kuwa 17 mutarama 2002 ryashyize ku mugaragaro ubundi bwoko bw'impungenge ryerekeranye no kuba hari gazi mu mazi y'ikiyaga cya Kivu.

Mu gihe gituje, icyo kiyaga gifite imibyimba myinshi ya gazi, kiguma hamwe kandi nta n'impungenge gitera. Ihindagulika rikomeye riturutse ku kwivumbura kw'ikirunga Nyiragongo kili ku nkombe yo mu majyaruguru y'ikiyaga ryatera izamuka hejuru ry'amazi yuzuye gazi. Ayo mazi yacucumuka ku buryo bworoheje, kandi bubera ahantu runaka, cg. ku buryo bw'itulika ryaba ku gice kinini k'ikiyaga k'uburyo igice kinini cya gazi cyakwica abaturage batuye hafi.

Ku isi hali ibiyaga bitatu gusa bibonekamo gazi yivanze mu mazi. Ibiyaga bya Nyons na Monoun muli Kameruni byabayemo itulika rya gazi ryahitanye abantu 40 mu mwaka wa 1984 kuli Monoun na 1800 muli 1986 kuli Nyos. Ikiyaga cya gatatu ni ikiyaga cya Kivu kilimo gazi yikubye inshuro igihumbi iyo mu kiyaga cya Nyos.

 

Twabonye vubaha ukubaho kw'ibirunga byo hambere bili mu kiyaga cya Kivu, hagati-nyilizina mu mibyimba y'amazi yuzuye gazi. Irindi ruka ry'ikirunga ryabera mu mazi y'ikiyaga, cg. amahindure ashokeye mu kiyaga yatera byanze bikunze izamuka ry'ingano nini cyane ya gazi k'uburyo ingaruka zaba zikabije ku karere kose. Miliyoni z'abaturage batuye imigi batuye Goma, Bukavu na Gisenyi bahora kuli iyo nkeke.