Igishushanyo
cyerekana ubwirundanye bw'ayo mazi gifite uruhare rukomeye mu guhitamo uburyo
buberanye mu kuzamura amazi arimo gazi, no mu kugereranya impanuka ishobora guterwa
n'itulika ry'iyo gazi. Twashyize ingufu nyinshi kuli iyi ngingo ku ruhande rumwe
dupima amazi inshuro nyinshi, kandi twerekana uburyo bubereye bwakoreshwa mu kwigizayo
iyo mpanuka. Ibipimo byafashwe ni ibigaragara ko ali ngombwa cyane : ubushyuhe,
ingano ya ions zivanze, ingano ya gazi zivanze, n'ingufu z'amazi ubwayo. Ibyavuye
muli ayo mapima bili ku gishushanyo gikulikira. | Ariko,
twakoze amapima anyuranye y'ubwirundanye bw'amazi yafashwe hakoresheje kuyapompa
cg. uburyo bwo kuyareka akizamura ku gitembo ku bujyakuzimu bunyuranye kuva hejuru
y'amazi y'ikiyaga kugera ku bujyakuzimu bwa metero 400. Ubwirunye bw'amazi bwapimwe
hifashishijwe icyuma cyabigenewe cya Anton Paar. Gutanga umugabo w'ayo mapima
bishobora gukorwa hapimwa amazi yavanywemo ibindi bikunze kugira amazi (distillée),
kandi afite ubushyuhe buzwi. Ipimwa ry'ubushyuhe rikoreshwa igipimo bita thermomètre
yo mu rwego rwo hejuru ishobora kugera ku gipimo k'igice cy'igihumbi cya degre.
Ibipimo byabonetse muli uko kugerageza byerekanwa ku gishushanyo cyo hasi n'ibara
rya violet. |