| Amazi y'ikiyaga cya Kivu agizwe n'ibice binyuranye,
bigiye bigerekeranye k'uburyo bugaragara, nk'uko isuzumwa ryayo ryabyerekanye,
imiterere yayo igenda ihinduka uko ayo mazi agenda ajya mu bujyakuzimu. Kubona
igisobanuro k'iyi mitere inyuranye y'amazi y'ikiyaga ntabwo byoroshye. Agizwe
n'imibyimba y'amazi ameze kimwe, ariko agatandukanywa n'imibyimba y'amazi ateye
ukwayo, yirundanyije cyane, akaba ariyo abuza ibyo bice bigize amazi y'ikivu kwivanga. Ikipe
y'impuguke z'Abasuwisi n'Abafaransa ikomeje kwiga imiterere y'ikiyaga, ireba uko
kigenda gihindagurika uko igihe gihita, imvano y'iyo myuka ilimo yivanze n'amazi,
no kugereranya ubukana bw'impanuka yaterwa n'itulika ry'iyo myuka.
|