
Ikwirakwizwa,
ku buryo burambuye, rya gazi metani, rijyanye n'ukwirundanya kwayo mu kiyaga cya
Kivu : za isobathes 280 m na 340 m nizo zerekanwe gusa. |
| IGERERANYWA
RY'INGANO YA GAZI METANI Hifashishijwe ikalita bathymétrique
yakozwe mu mwaka wa 1988 na Lahmeyer afatanyije na Osae, twashyize hasi za isobathes
280 m (ubuso bugizwe n'ibara ry'umutuku kuli iyo karita) na metero 340 (ubuso
bugizwe n'ibara ry'umuhondo kuli iyo karita).
Icyo gishushanyo gituma hashobora
kugereranywa ubuso bw'Ikivu bubonekaho umwuka wa gazi hakulikije ubujjyakuzimu
bw'ahateganyijwe kuzazamurwa iyo gazi metani. Cyerekana kandi vuba ahantu haberanye
hashobora gushyirwa imashini zizajya zizamura iyo gazi, kuva ku nyigo y'uburebure
bw'aho iyo gazi ili kugera ku nkengero.
|

Twerekanye
kandi ubwinshi bw'amazi, CO2 na CH4 zili ku mubyimba wa metero icumi. | Haragaragara
kuli iki gishushanyo, ku buryo bugaragara neza, itandukanyilizo riri hagati y'amazi
y'ikiyaga ali heruru y'ubujyakuzimu bwa metero magana abili na mirongo itandatu
(adafite umwuka wivanze mu mazi mwinshi) n'ayandi ali munsi ya metero magana abili
na mirongo itandatu afite ingano nini cyane y'umwuka wivanze n'amazi. Umuntu yashobora
kumva ko imibyimba ili hasi y'izo isobathes ifite gazi nyinshi cyane ishobora
kuzamurwa no gutunganwa. |

Kwerekana
ingano ya dioxyde de carbone na metani hakulikijwe ubujyakuzimu bw'ikiyaga. | Turabona
mbere na mbere ingano z'ibigereranyo zashoboye kuboneka duhereye kuli iri shusho
: ingano (mu bugali) bw'ikiyaga : 560 km3
Ingano yose y'umwuka
wivanze n'amazi (TPN) : 256 Km3 Ingano yose (TPN) ya CH4 yivanze mu mazi
: 65 km3
|

Gukwirakwiza,
ku buryo buhagaritse ingano ya gazi hakulikijwe ibice bya metero 10, twerekanye
ibice by'amazi bishobora kuzamurwamo gazi nyinshi ku buryo butaruhije. Iki gishushanyo
kiradufasha kwerekana ikigereranyo cy'ingano za gazi ishobora kuzamurwa bidahenze
cyane hakulikije ubwirunde bw'iyo gazi n'uburebure kugera ku nkombe. | Harakorwa
kandi itandukanyilizo hagati y'ingano ya gazi metani yivanze mu mazi, n'ingano
ya gazi metani ishobora kuzamurwa no gutunganywa (gazi y'ukuli yaboneka). Muby'ukuli,
turagereranya, duhereye ku buryo bwacu bwo kubara, ko ikigereranyo cya gazi cya
makumyabili ku ijana (20%) kizatakara mu mazi hasi mu ndiba y'ikivu mu gihe cyo
kuvangura no kuzamura iyo gazi. Iyi mibare yose itangwa ni ingano ya metani itunganyijwe
neza TPN (ingufu za bar imwe ku bushyuhe bwa 0°C). Ku gishushanyo, ikiyaga
gishobora kugabanywamo ibice bine, ku buryo ibice bitatu bifite metani ishobora
kuzamurwa ku buryo bworoshye. Ibyo bice bitatu bishobora kwerekanwa hakulikije
imbogamizi zishobora kuboneka mu gushyiramo ibitembo byo kuzamura iyo gazi bitewe
n'ubujyakuzimu (uburebure kugera ku nkombe).
Kuzamura gazi ku bujyakuzimu
bwa metero 300 (hagati ya metero 260 na metero 300 : igice cya 1).Ingano
ya metani yivanze mu mazi : 13,3 km3, ingano ya metani ishobora kuvomwa :
10,6 km3. Kuvoma gazi ku bujyakuzimu bwa metero 350 (hagati ya 300 - 350
: igice cya 2)Ingano ya gazi metani yivanze mu mazi : 15 km3, ingano
ya gazi metani ishobora kuzamurwa no gutunganywa : 12 km3. Kuzamura gazi
metani ku gice kirekire cy'ikiyaga (350 - 485 m : igice cya 3)Ingano ya
gazi metani yivanze mu mazi : 14,9 km3, ingano ya gazi ishobora kuvomwa :
11,9 km3
|
Kumwanzuro, kuli kilometero
kibe 65 (65 km3) za gazi yivanze mu mazi mu Kivu:28,3 km3 zishobora kuzamurwa
ku buryo bworoshye kandi zatanga ingano ya gazi metani itunganye TPN 15 km3
zishobora kugerwaho ku buryo bugoranye kandi zatanga 12 km3 za gazi itunganye
neza TPN 17 km3 zo zafatwa nk'aho ntacyo zatanga. Ingano yose ya gazi
ishobora kuvomwa ni: 34,5 km3 Ni ngombwa gutunganya neza uburyo bwo kuzamura
gazi k'uburyo itakara mu ndiba y'ikiyaga yaba nkeya cyane mu gihe cyo kuyivangura
n'amazi no kuyiyungurura. Itakara ishobora kugarukira hagati ya 20 % na 25 %.
Hagomba kandi kwerekanwa ko iyo mibare itita ku ngano ya gazi yikora buli gihe.
Birakomeye kugereranya uko kwisubiza (kwikora) kwa gazi, ariko imibare itangwa
ubu ili hagati ya 125 Mm3 et 250 Mm3 ku mwaka.
|