| 
Ukwirundanya kwa CO2 n'aho imyuka itangilira kwikora
Amazi arimo kuzamura imyuka mu kiyaga cya Kivu . |
| L'Ex-solution
ni ukwikora kw'imyuka kubera mu mazi mu gihe gazi zili muli ayo mazi zibaye nyinshi
nyinshi cyane zikarenga urugero. Igipimo ntarengwa cya gazi mu mazi giterwa n'ibintu
bibili aribyo ubwinshi bw'iyo gazi n'ingufu z'amazi (ni ukuvuga ubujyakuzimu mu
gihe cy'ikiyaga). Ikorwa ry'iyo myuka rishobora kubaho mu gihe hongerewe
ingano ya gazi mu mazi, cg. hakagabanywa ingufu z'ayo mazi (ni ukuvuga igabanywa
ry'ubujyakuzimu). Mu gihe imwe muli izi ngingo ebyili yujujwe, kandi ikigero cy'ubwirunde
bwa gazi kikagerwaho, mu mazi hikora imyuka mito, iyo myuka ikazamuka hejuru.
Iyo myuka izamukana n'amazi asanzwe yuzuyemo gazi nyinshi. Indi myuka ihita igaragara
muli ayo mazi. Muli uko kuzamuka kwazo, ubunini bw'iyo myuka kuriyongera. Iyo
bidakuliraniwe hafi, gazi itulikira hejuru y'amazi, igatulikana n'amazi. Ni ibi
bigaragara mu gihe umuntu afunguye icupa ry'ikinyobwa cya champagne cg. rya limonade
: mu kugabanya ingufu zili mu icupa, imyuka yali yivanze mu mazi ihita yishyira
hamwe maze ikazamukana n'ingufu nyinshi ibili muli iryo cupa. Niko byagenze,
mu rwego rwo hejuru, ku impanuka y'itulika rya gazi yabereye mu kiyaga cya Nyos
mu gihugu cya Kameruni mu ijoro ryo kuwa 21/08/1986. Mu ndiba y'icyo kiyaga ukwirundanya
kwa gazi kwaje kurenga igipimo, maze gazi ikwira mu mazi yose y'ikiyaga. Iyo gazi
yaje gutulika iterera mu kirere amazi menshi, ku buryo yageze ku burebure bwa
metero 80. Ayo mazi yagarutse hasi n'ingufu nyinshi. Ingano nini ya gazi yavuye
muli ayo mazi, yali nyinshi kurusha umwuka wo mu kirere, yahise ikwirakwira mu
kibaya gikikije icyo kiyaga, yica ibinyabuzima byose byo muli ako karere. Ibyo
binyabuzima byagiye bibura umwuka, kandi iyo mpanuka yageze ku birometero mirongo
itatu uvuye ku kiyaga. Abantu bagera ku 1800 bapfiliye muli iyo mpanuka.
|