Gazi
ili mu mazi yigaragaza mu gihe igiteranyo cy'ingufu zayto zose zili muli ayo mazi
zinganye n 'ingufu ziturutse kuli ayo mazi ubwayo. Mu igerageza ryabaye
mu minsi ya vuba mu mwaka w'2003 ku nkunga ya UN-OCHA, twashyize ahagaragara imibare
yerekana ubwirunde bw'umwuka wa CO2 na gazi metani yivanze mu mazi hakulikije
ubujyakuzimu bw'ikiyaga (reba imirongo ili hasi)
Twerekanye ingufu
za CO2 n'iza gazi metani, n'ingufi z'amazi ubwayo. Turabona kuli iki gishushanyo
ko ingufu zigera kuli 57 ku ijana z'ingufu z'amazi ubwayo ku bujyakuzimu bwa metero
270 mu gihe igereranya ryabanjilije ryerekanaga ku gipimo cya 40 ku ijana gusa. Ukuzamuka
kw'amazi alimo gazi arimo imyuka kuli metero 120 ashobora gutera impanuka mu gihe
amapima ya mbere yali yerekanye ubwo bujyakuzimu kuli metero 180. Ingaruka
ishobora kubaho ubu ni nini cyane kurusha uko twabitekerezaga mbere y'iyi mibare
mishya. | Ariko na none biragaragara ko ingufu
za CH4 zingana na 85 % z'ingufu zose z'imyuka yivanze mu mazi. Umwuka wa CO2 wo
ufite ingufu za 15 % gusa. Kuba mu mazi y'ikiyaga cya Kivu halimo gazi metani
, ubwabyo ni imvano y'icucumuka ry'imyuka ishobora gutera impanuka. Muli
make, mu kwerekana impanuka zishobora kuba, dushobora kuvuga ko, mu gihe nta metani
yaba ihali, inkeke y'itulika rya gazi yaba ali ntoya cyane. Metani, kubera ubushobozi
buke bwo kwivanga, ifite ubushobozi bwo gutera ugusandara kwa gazi. Dioxyde
de carbone, bitewe n'ingano yayo nini, yatera impanuka ikomeye cyane. Metani yaba
imbarutso y'itulika rya gazi itegereje gutulika kubera CO2 nyinshi zili mu mazi.
Ni ukuvuga ko kuzamura metani mu mazi, mu rwego rwo kugereranya ubukana bw'impanuka,
ni ukuvanaho impamvu y'iryo tulika bityo akaba ali n'uburyo bwo guha ikiyaga umutekano. Muli
make, mu kugereranya impanuka zishobora kubaho, dushobora kuvuga ko, igaragara
rya gazi metani, impanuka yo kuba yatulika ntabwo ali nini cyane. Metani, bitewe
n'ubushobozi buke bwo kuba yakwivanga n'amazi, ni ikimenyetso gishobora kuba imvano
y'iryo tulika. Dioxyde de Carbone, bitewe n'ubwinshi bwayo, yagira ingaruka
mbi cyane mu gihe haba habaye impanuka. Ni ukuvuga ko metani ubwayo ari nk'ikirunga
gitegereje kuruka,, cg. bombe itegereje gutulika, ihagaraliwe n'umwuka wa CO2
wivanze mu mazi.
|