METANI IKORESHWA MU GUTWARA IMODOKA
|
Guteza imbere gazi metani
kugirango ikoreshwe mu gutwara imodoka.Gazi metani ivomwe yo mu kiyaga
cya Kivu ishobora kuba isoko ikomeye yo gutwara imodoka. Metani, nk'isoko y'ingufu
zo gutwara imodoka izwi mu Bufaransa ku izina rya GNV : gaz naturel véhicule.
Igomba kwegeranwa cyane kugera ku ngufu za 200 bars mu bigega byabigenewe.
Ikoreshwa kandi ibikwa nk'umwuka. Ingano ya gazi ili mu gipimo cya 1 m3 ku ngufu
za 1 bar no ku gipimo cy'ubushyuhe bwa 20°C gihwanye na litiro imwe ya mazutu.
Ubushobozi bw'ingufu za gazi 8,9 kugera kuli 12,8 Kwh/m3. Hakulikije ibipimo by'izindi
gazi zivanze na metani : cyane cyane CO2. Kubera ingufu zikenerwa mu kubika
gazi, igipimo kigereranyije k'ikigega gituma hakoreshwa imodoka za metani zidokenera
ingufu za metani nyinshi. Gazi metani ishobora izindi ngufu zikenerwa mu gutwara
aba bus, imodoka zisanzwen, ama taxis, imodoka zikoreshwa mu kazi : ubutegetsi,
abanyabukorikori, kugemurira abacuruzi ibikoresho n'ibilibwa. | |
Imodoka y'akazi iliho ibikoresho bituma ikoresga gazi metani |
|
Ku bijyanye n'ibidukikije Gazi ikoreshejwe mu gutanga
ubushyuhe isohora imyuka mibi mike. Nta soufre ilimo, kimwe na plomb, ndetse na
benzène, kandi nta mpumuro igira, nta n'imyotsi y'umukara isohoka. Imyuka
ya CO2 isohoka mu gihe metani ikoreshejwe mu gutanga ubushyuhe ishobora kugabanyurwa
kuko ilimo carbone nkeya cyane. Equation chimique iboneka mu gihe metani
ihuye n'indi myuka mu gihe ikoreshejwe mu gutanga ubushyuhe iteye itya : CH4 +
2 (02 + 3,76 N2) = 2 H20 + CO2 + 2 (3,76 N2) + Energie Equation chimique
iboneka mu gihe mazutu ihuye n'umwuka mu gihe ikoreshejwe mu gutanga ubushyuhe
iteye itya : C12 H 26 + 37/2(02 + 3,76 N 2) = 12 CO2 + 13 H20 + 37/2 (3,76 N2)
+ energie | 
Ikigereranyo hagati ya C/H, ni ukuvuga ko hasohoka imyuka ya CO2 mike
|
|
|
Imodoka
za gazGazi metani ifite ikimenyetso gikomeye cya octane (120 kugera kuli
130) bigatuma itonona, ikora neza muli moteri. Tugereranyije, ikimenyetso cya
octane yo muli lisansi isanzwe mu gihugu cy'Ubufaransa ni 95. Ikimenyetso cya
octane gipima ubukomere mukwiyatsa mu gihe uwo mwuka urundanyijwe kandi ushyuhijwe.
Mu gihe icyo kigero ari kinini ikoreshwa ry'uwo mwuka rirashoboka muli moteri
zifite ubushobozi buhanitse. Imodoka zitaremereye zikoreshwa na gazi isanzwe
zifite moteri za lisansi zifite injection ya gazi. Kugirango imikoreshereze ya
lisansi na metani, ikigereranyo cy'ubunini cyalinganijwe na lisansi. Ibyo aliko
ntibituma hakoreshwa ubushobozi bwose bwa gazi buliho ku kimenyetso cya octane,
iyakoreshwa yashobora kuba nke kuli moteri zijyanye na gazi. Ku modoka
ziremereye zifite ibyuma bikoreshwa na mazutu zahinduwe kugirango zatswe hakoreshejwe
uburyo bwa commande : igabanyuka ry'ikigereranyo cy'ubunini, uburyo bwo kwatsa,
na injection gaz iboneye (moteri ntiba igikora bibaho ku buryo bwa mazutu, ahubwo
ku buryo bw'iyatsa commandé). Muli icyo gihe ubiushobozi bwa gazi bukoreshwa
neza ariko gukoresha byombi ntibishoboka. | 
Moteri ya bisi yahinduwe kugirango ikoreshwe na gazi |

Ikamyo hayinduwe kugirango ikoreshwe na gazi |
|

Ibyuma bihitisha gazi ku modoka (Citroën Belingo) |
|
Ibikwa rya gazi ku modokaIbigega
bya bus zikorera mu migi y'u Bufaransa ziri mu byiciro 7 (9 kuri buri bwoko) ku
gipimo rusange cya 882 litiro (igipimo cy'imwe cya 126 litiro) ku ingufu za 200
(bars), aribyo bihwanye na 210 m3 za gaze z'ingufu z'ikirere. Icyo gipimo gihwanye
na 210 litiro za mazutu, zigaha bus ubushobozi bwo gukora hagati ya 300 km na
400 km. Ibyo bigega bikoze mu budodo bwa Carbone na résine époxy
( cg alumiyumu) bifite ingufu nyinshi zishobora kugera ku gipimo cya 288 (bars)
ni nkeya zigera ku gipimo cy'ingufu cya 20 ( bars) mu mikorere. Ingufu z'igeragezwa
ni 600 bars. Imodoka zoroshye zifite ikigega kiri inyuma y'intebe z'imbere.
Zimwe zifite ibigega biteye mu nsi y'intebe, ku buryo bituma imyanya idapfa ubusa.(
reba urugero rw'imodoka iri ku ntangiriro y'urupapuro).

Reservoir
in a light goods vehicle. |
| 
Bisi yo mu mugi, ibigega bya gazi bili ku gisenge |

Igenzura ry'ibigega bya gazi |
|
Ikwirakwizwa
rya metane mu gutwara imodokaIkigega cya gaze isanzwe gikozwe ku buryo
buhambaye ugereranyije n'ikigega gisanzwe kuko gaze igomba gutsindagirwa cyane. Hari
uburyo bubili bw'ibigega bya gaze : Gutsindagira gaze ku buryo bworoheje(
200 bars). Iyuzuzwa ryabyo rigenda buhoro ( amasaha menshi). Ni ngombwa rero guteganya
ahahagarikwa imodoka habugenewe mu kuzuza gaze mu modoka. Gutsindagira
bikabije bikurikiwe no kubika gaze ku buryo bw'umwuka (250 bars) bituma iyuzuzwa
ryihuta ku bibanza bya bugenewe. Ubwo buryo birumvikana ko buhenda kurusha ubwa
mbere. Ikigega kinini gifatirwaho gaze,( imodoka 500), kigura 500K Euros.
Ikigega cya gaze kiringaniye( imodoka 50) kigura 80K Euros

Aho banyweshereza gazi imodoka
|

igipfundikizo cya gazi kilinda impanuka |
| 
Kuzuza ibisi gazi |

Aho amabisi anyweshereza gazi |
|
Imashini
itsindagira gaze y'umwihariko Iyo mashini ntoya ituma ituma ikigega cy'imodoka
itwarwa na gaze cyuzura nyuma y'amasaha make (hafi amasaha atanu) . Igenewe ku
gaburira imodoka nkeya ; Mu Bufaransa, igiciro cyayo ni 5.000 Euros
| 
Kuzuza gazi imodoka mu rugo |
|
UmutekanoMu
miterere yayo gaze isanzwe ntihumanya kandi ntiremereye ugereranyije n'umwuka
wo mu kirere(densité 0.55), gaze izamuka mu kirere bwangu (0.8 m/s), ari
nayo mpamvu itirunda ku butaka mu gihe imenetse. Mwitondere kutayitiranya na
GPL (gaze ya peteroli yahinduwe amazi : imvange ya butane na propane) ifite uburemere
bwa 2.15 kandi ikwira ku butaka mu gihe imenetse. |
Impungenge
zo gufata umuliro no guturika Kugirango gaz isanzwe yake, hagomba : - imvange
y'umwuka na gaze ( hagati ya 5% na 15% bya gaze)
- igipimo cy'ubushyuhe
cyo kwiyatsa cya 540°c
- umwanya ufunze
Imvange y'umwuka
na gazi isanzwe ifite ubushobozi buke bwo kwaka n'ikigereranyo cy'ubushyuhe cyo
kwiyatsa kinini. Impamvu zo kwiyatsa ni nkeya ku modoka. Amagereranyo yakozwe
yerekanye ko gazi metani ari kimwe mu bitwara imodoka bitera impanuka nkeya. | Impungenge
zo kubura umwaka Gazi isanzwe ntabwo ihumanya - 80/90% za metani
(CH4)
- Nta bintu byangiza ubuzima bilimo
- Nta monoxyde de carbonne
zilimo
Mu gihe gazi imenetse, umwuka usanzwe ushobora gufata umwanya
w'umwuka wo mu kirere, bityo bigatuma umuntu uri mu cyumba abura umwuka. Kubera
umuvuduko munini wa gazi isanzwe mu kirere, iyo mpungenge ni ntoya mu mazu afite
uburyo buhagije bwo guhitisha umwuka, na none buke cyane ku bakoresha imodoka
ahantu hafunguye. |
| | |
|