Umushinga wacu urateganya
gushyiraho ahantu henshi hazajya hatunganyilizwa gazi metani, k'uburyo hazatunganywa
gazi izashobora gukemura ikibazo cy'abaturage mu rwego rwo kubona ingufu za ngombwa. Imashini
nyinshi zinyuranye zishobora gushyirwa ahantu hanyuranye mu Kivu. Turabona ubu
buryo bwo gushyiraho ahantu henshi hashobora gutunganyilizwa gazi aribwo buryo
buboneye, kurusha gushyiraho uruganda rumwe gusa. Ubu buryo nibwo buberanye n'imitulire
y'abaturage, kandi bwabafasha kugera ku majyambere. Gushyiraho ingufu mu turere
tumwe na tumwe bituma abaturage baza gutura muli utwo turere, bityo bikaba inkingi
y'amajyambere kuko bishoshikaliza imishinga y'amajyambere, ndetse n'inganda.
| Twagereranyije
ko urwo ruganda ruzatunganya miliyoni ebyili n'igice ku mwaka (Nm3/an) za gazi
itunganyijwe neza, ni ukuvuga inshuro eshanu kugera ku icumi munsi y'imishinga
yali iteganyijwe mu gihe cyahise. Ariko aho hazajya hatunganyilizwa gazi hashobora
kwiyongera kugirango hazashobore kuboneka gazi izahaza abazakenera ingufu nyinshi
bose. Kugirango dushobore guha igisubizo gikwiye imishinga y'amajyambere iteganyijwe
gukorwa, turateganya kandi izindi nganda ebyili zo gutunganya gazi, zizajya zikora
kimwe, ariko k'uburyo ibikoresho na gazi izajya itunganywa byafashwe hakulikijwe
ingano ya gazi ishobora kuzamurwa. |